AMAKURU

ITANGIZWA KWAGURA IBITARO BYITIRIWE UMWAMI FAYISAL

ITANGIZWA KWAGURA IBITARO BYITIRIWE UMWAMI FAYISAL

Ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwagura Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal kuri uyu wa 22 Nyakanga 2024, Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko ibi bitaro bifasha muri gahunda yo kongera umubare w’abaganga. Yahamije ko kuva gahunda yo kwigisha inzobere mu kuvura indwara z’abagore itangijwe muri uyu mwaka, hari 48 bahise bayitabira kandi batanga umusaruro.

Ati “Imwe muri gahunda zatangijwe uyu mwaka harimo ‘gynecology obstetrics’ yahise ijyamo inzobere nshya 48 twahuguye, mu gihe buri mwaka hasozaga amasomo abagera ku munani mu Rwanda. Twari turi kuganira n’abayobozi b’ibitaro byigisha ku buryo bagenda biyongera, ko ibyo kohereza abarwayi bava mu ntara bajya i Kigali byamaze kugabanyuka mu mezi atatu ya mbere kandi twizeye kuzagira izo serivisi mu ntara zitandukanye aho kugira ngo bajye baza i Kigali.”

Dr Nsanzimana yahamije ko Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal bifasha ibindi bitaro 10 by’Intara muri gahunda yo kwigisha abaganga bafite ubumenyi n’ubushobozi.

Yavuze ko ibi bitaro nibyuzura bizahagarika ingendo abarwayi bakoraga bajya kwivuriza mu bihugu by’amahanga.

Ati “Kwagura ibi bitaro ntibizahagarika ibyo kujya abantu bakora ingendo imbere mu gihugu gusa, ahuwo bizanahagarika abarwayi twoherezaga hanze y’igihugu. Hari ugusimbuza impyiko byatangiye hano, twabonye ko abo twoherezaga bose gusimburizwa impyiko byahagaze, hamwe n’abantu barenga 300 babazwe umutima kuva mu mwaka ushize muri ibi bitaro, twizeye ko tutazongera kubona umuntu woherezwa kubagwa umutima hanze y’u Rwanda.”

Biteganyijwe ko serivisi ibi bitaro bizajya bitanga serivisi zigezweho z’ubuvuzi ku Banyafurika n’abandi batuye Isi muri rusange. Source (Igihe)

Leave a Reply

Your email address will not be published.